Fødeepidural - informasjonsskriv (rwandisk)

24.09.2018Versjon 0.1

Mubyeyi witegura kubyarira ku bitaro bya Haukeland.  

Mubyeyi witegura kubyarira ku bitaro bya Haukeland.                                           

 

Umubyeyi wese uri kubyara ashobora guhabwa ikinyakigabanya ububabare mu gihe cyo kubyara. Icyo kinyagitangwa kinyuze mu ruti rw’umugongo bakoreshejeurushinge bagutera hejuru gato y’ikibuno. Iyo umaze guterwaicyo kinya ntabubabare ugira ubyara kuko icyo gice cyosecy’umugongo hasi kiba kirimo ikinya.

 

Ni ryari umugore ubyara ahabwa ikinya cyo mu mugongo?

Umugore waje kubyara ashobora guhabwa ikinya kigabanyaububabare mu gihe ari kubyara. Ntabwo ari ngombwa koumuntu ategereza ko inda ibyara yifungura. Ni ngombwa komu gihe cyo guhabwa icyo kinya, uba ushobora kwicaracyangwa kuryama utanyeganyega. Bishobora kutorohaguterwa icyo kinya mu gihe watangiye kubyara cyangwa arimu kugira ububabare bwinshi butewe n’ibise. Ku mugorobacyangwa n’ijoro haba hari umuganga umwe gusa ushoboragutanga icyo kinya cyo mu mugongo, bivuga ko abagorebabyara bashobora gutegereza kugeza ku masaha 3 mberey’uko bahabwa icyo kinya. Niyo mpamvu ukimara gufataicyemezo cyo kwiteza ikinya cyo mu mugongo, ari byiza kowowe mugore witegura kubyara wamenyesha hakiri kare umuforomu ugukurikirana mu gihe utwite ko wifuzakuzahabwa icyo kinya cyo mu mugongo kigabanyaububabare.

 

Mbere y’uko bagutera ikinya cyo mu mugongo

- Ushyirwamo umuyoboro ujyana umuti mutsi ku kiganza.

- Ugomba kwicara utunnye umugongo cyangwa ukaryamiraurubavu. Umugongo babanza kuwoza

  neza.

- Umuganga utera ikinya atangira agutera ikinyacyorohereje mu ruhu mu mugongo.

 

Uko bikorwa

- Umuganga utera ikinya yifashisha urushinge akoherezaakagozi k’agaheha kananutse mu ruti

  rw’umugongombere y’uko akuramo urushinge. Rimwe na rimwebishobora kugorana ku muntu

  ubyibushye cyanecyangwa bitewe n’imiterere y’umugongo wawe.

- Umuti ugabanya ububabare unyuzwa muri ka kagozik’agaheha kananutse.

 

Uko bigenda nyuma

- Ababyeyi 8 ku 10 bahabwa ikinya cyo mu rutirw’umugongo mu gihe cyo kubyara bemeza

  koububabare bugabanuka cyane mu gihe cy’iminota 30. Ikinya cy’ububabare cyo kirakomeza mu

  gihe cyoseumubyeyi ari kubyara.

- Ababyeyi 2 ku 10 bahabwa ikinya cyo mu rutirw’umugongo bavuga ko batoroherezwa

  ububabaren’uyu muti, bigasaba rimwe na rimwe ko bongerakuwuterwa bundi bushya.

- Ababyeyi bamwe na bamwe bumva amaguru yabo ntambaraga afite iyo ikinya kiri gukora, ariko

  abenshibabasha kugenda barimo icyo kinya.

- Ikinya cyo mu ruti rw’umugongo nta ngaruka mbi kigiraku mwana uvuka.

- Ikinya cyo mu ruti rw’umugongo gishobora kugabanyaumuvuduko w’amaraso, gutuma wishima

  ndetse no guhinda umuriro.

- Ikinya cyo mu ruti rw’umugongo gishobora gutumaumubyeyi atabasha kunyara uko bisanzwe

  bigatumabamushyiramo umuyoboro usohora inkari.

- Mu minsi ya mbere nyuma yo gushyirwamo ikinya cyomu ruti rw’umugongo, birasanzwe ko wumva

  inyama zomu mugongo zisa n’izitonekara.

- Kurwara umutwe bikabije biba ku mubyeyi 1 ku 100 wahawe ikinya cyo mu ruti rw’umugongo.

  Kurwaraumutwe bikabije biba bigomba kuvurwa.

 

Ingaruka mbi zikabije zo gukoresha ikinya cyo murutirw’umugongo ni nkeya cyane. Uramutse ugize ingaruka mbicyangwa izindi ngorane zitewe n’ikinya watewe mu rutirw’umugongo ugomba guhita ubimenyesha umuforomokazimaze nawe ukabimenyesha umuganga utera ikinya.

Tukwifurije amahirwe mu kubyara!

Abaganga batera ikinya ku bitato by’abagore.